Muamar Kadhafi (5) :

Tuve kuri ibyo ubundi tumenye ngo Kadhafi yazize iki ko yari Perezida nk'abandi ndetse muri afurika hakaba hari abandi bayobozi bamaze imyaka myinshi ku butegetsi? Ubundi mu by'ukuri Kadafi yazize iki ?

Koloneli Muammar Kadafi yazize byinshi byaba ibishingiye kuri politiki byaba n'ibishingiye ku mitungo yaba iy'igihugu yayoboraga byaba n'imitungo ye bwite. Uyu mugabo yakunze gusaba bagenzi be bayobora ibindi bihugu bya Afurika ngo bahurize hamwe imbaraga bashyireho igisirikare cya Afurika kimwe kigizwe n'abasirikare miliyoni ebyiri ndetse bashyireho n'ifaranga rimwe .

Ibyo yabireberaga ku Muryango w'Ubumwe bw'Uburayi ari wo Union Europeene aho ibihugu by'Uburayi byashyizeho ifaranga rimwe rya Euro n'ingabo bikawuhesha imbaraga.Uwo mushinga Kadafi yawusobanuye i Bamako awusobanura Abidjan ndetse na Accra mu mwaka w' 2007.

Ku itariki ya 2 Werurwe 2009, Koloneli Muammar Kadhafi yatorewe kuyobora Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika mu nama yabereye Addis Abeba muri Ethiopia . Kadhafi yajyaga atanga ibitekerezo bishobora kumubyarira amazi nk,ibisusa doreko nko mu mwaka w' 2010, Kadhafi yagejeje igitekerezo ku nteko rusange ya ONU asabako habaho iperereza ku mpamvu yatumye USA n'ingabo za OTAN zitera IRAK ndetse bakanagezwa imbere y'ubutabera ibi bikaba byarasaga nko gukora mujisho Amerika.

Yanashyize ahagaragara umushinga wo gusaba ko ibihugu byakoronije ibindi bigomba kubiha indishyi z'akababaro.

Uretse kwamagana ubukoloni mu bikorwa, Kadhafi yubatse ibitaro, amashuri, imihanda, ibibuga by'indege, n'amagorofa atagira ingano mu bihugu by'Afurika kandi akabikora ku buntu cyangwa ku nguzanyo zitagira inyungu. Ibihugu bike kuri uyu mugabane ni byo utasangamo ishuri rya Kadhafi cyangwa umuhanda wa Kadhafi doreko no mu Rwanda umuhanda Nyabugogo Kimisagara Nyamirambo nawo witiriwe Kadafi kuko ari we wawubakiye u Rwanda.

Umurage wa Kadafi :

Mbere y'urupfu rwe, Muammar Kadhafi yasize yanditse ibaruwa akaba yarayanditse mbere y'iminsi itatu gusa ngo yicwe. Iyi baruwa yayanditse ku itariki 17 Ukwakira 2011. Iyi baruwa yari mu rurimi rw'igifaransa ariko kadafi yari yayanditse mu cyarabu.

Kadhafi yandikiye abantu batatu b'inkoramutima ze barimo umwe witabye Imana undi wahunze ndetse n'undi watawe muri yombi agashyirwa mu buroko. Iyi baruwa itangira igira iti «Ku izina ry'Imana Nyir'imbabazi nyir'impuhwe .Iri ni isezerano ryanjye, njyewe Mouammar mwene Mohammed. Nifuzako nzashyingurwa umurambo wanjye utagombye kozwa kandi ngahambwa mu myambaro nzaba nambaye mu gihe cy'urupfu rwanjye. Nzahambwe hafi y'umuryango wanjye n'ubwoko bwanjye mu irimbi rya Sirte.»

Nyuma y'ibi byose Kadhafi akaba yaraje kwicwa ndetse agashinyagurirwa n'ibihugu byakoze intambara mu gihugu cye bifatanyije n'abaturage barwanyaga ubuyobozi bwe.